MugDido,

Rekeraho

"Rekeraho" ni iki?

"Rekeraho" ni indirimbo.

Ejo, twebwe tuzaririmba "Rekeraho".

Amajambo.

Intro: Mug'Dido the Flowbag & Puf G. 

Yeahh! 
(Yeahh!) 
it's flowbag 
(flowbag) 
Mug'Dido 
(Mug'Dido) 
Puf Gizzle 
(Puf Gizzle) 
Skezzy 
(Skezzy) 

U know what it is? 
Track-masters production 
(Track-masters) 
Dirty Dirty Sound 
(Dirty Sound) 
Camillo Camillo here we go! 

Verse1: Mug'Dido the Flowbag 

Ntukajye umbona ngo wibaze uko mbayeho 
ibyo ntakindi n'amahane ub'unshakaho 
jyushakisha ubuhanga n'ibindi wanvanaho 
umuntu ukurusha mu buzima bibaho 
abagana muzika ntabwo birangayeho 
ibyo dukora byose dushaka imibereho 
guhimba no kuririmba bizambeshaho 
ukareka kumvangira kuko nirwanaho 
erega natwe dufite abo tubikuraho 
maze nawe ugatangira kutwigiraho 
abagikaraga ururimi ukabasezeraho 
ariko ibyo bakubwira ntujy'ubyitaho 
ukanangira ngicyo ushaka nukungendaho 
ukigira rutare, umusore utabaho 
ese niki wakoze kindenzeho 
ko nzi k'amagambo ariyo aguhoraho 
ukogoga imihanda ngakamogi ufataho 
nkakureba ngaseka nkumv'unkuyeho 
wishimira kubayeho kandi utakiriho 
igihe kirageze ngubicikeho 

Hook : Puf G 

eehh heehhhh 
uzavuga ugeraho uceceke 
ibyo nkurusha nabyo mbikwereke 
wemere kuko mfite icyo nkurusha 
mu muziki rwose ntawe ushakisha ah (2).

Verse 2: Skezzy 

umuntu agafata igihe akakwibazaho 
akakurwanya akakwanga akugendaho 
nawe urimo wishakira icyakubeshaho 
sinakubwira amagambo nayo akagusukaho 
nawe ugashaka kumwishyura,have sigaho 
icecekere umwumve uryumeho 
igihe kizagera bose bakuveho 
babone ko ibyo bakuvugaho bitagufasheho 
kwicara usaba ayi ntore ntibikibaho 
haguruka ukore niyo wacuruza imvaho 
ibyo kubonekerwa nkababonekewe ikibeho 
byibagirwe kuko gukora nibyo bigezweh0 
ubujajwa nubugambo ubwikureho 
wicare hasi utekereze icyakubeshaho 
kuko bitazapfa uhm kukugwaho 
abankunda kubashyushya byo babinziho 
ndabacakaza nkabamara iyo mbeho 
ibyo kwangana byo uhhmm! tubiveho 
kuko urukundo nirwo rugezweho 
niba upinga uzabaze renzaho 
kuko umukunda yamuhawe nuhoraho 

Hook : Puf G

eehh heehhh 
uzavuga ugeraho uceceke 
ibyo nkurusha nabyo mbikwereke 
wemere kuko mfite icyo nkurusha 
mu muziki rwose ntawe ushakisha ah 

Outro: Mug'Dido the Flowbag 

yeahh! 
Dirty Dirty Sound 
Track-masters Production 
Mug'Dido 
Flowbag (Flowbag) 
Ah ha ah ha ha ha ! 
beat fade out 

Track-masters Production - Dirty Sound Record | all rights reserved © 2008 

Composed by Mug'DidoTheFlowbag 
Posted by Mugwaneza Dieudonné
<< Mbere | Indi >>